Inside cavm-busogo

Inside cavm-busogo Every things in UR-CAVM

10/01/2017

Umuhungu yakundanaga
n'umukobwa bemerana cyane
umunsi umwe umukobwa yagize
isabukuru y'imyaka 28 y'amavuko.
Ategura ikirori Ariko yari afite
amatsiko ya kado(cadeau)
umukunzi we aramuha.Ikirori
kirimbanyije hajyaho umwanya wo
gutanga cadeaux maze batanga
amakado menshi atandukanye
ariko umukobwa yari afite
amatsiko menshi ya kado
y'umukunzi we. Umusore azana iyo
yateguye, umukobwa ayifunguye
asanga harimo umugati
kwihangana biramunanira ahita
awukubita hasi mu bantu. Hashize
akanya bamuha ijambo maze
n'umujinya mwinshi araterura ati:
Mwakoze kwitabira umunsi mukuru
wanjye ariko hari n'abaje bari
kwirorerera, yungamo ati mbivuze
mwese mubyumva sinshoboye
gukundana na nyakabwana kuko
ntacyo yangezaho azikundire
abandi ntambare nk'umukunzi we
sinamubabarira kandi sinteze no
kumubabarira. Abari aho
barumirwa. Umusore bamuhaye
ijambo avuga mu ijwi rituje ati: Mu
iby'ukuri narinziko ari surprise
nakoreye umukunzi wanjye , kuko
muri uwo mugati mureba harimo
contake ya V8 nshya iparitse
hariya hanze none niba yahisemo
kudakomezanya nanjye ntakibazo
ndayisubizayo. Umukobwa arira
cyane ati hoya cher nikiniraga ni
ukuri.
ISOMO : Mubu*ima tumenye
kwihangana no gutegereza kandi
twirinde guhubuka tutazibuza
imigisha.
Ese wowe uri uyu Mukobwa
wabigenza ute???
Kanda Share ubisangize inshuti
zawe


05/04/2016

miss CAVM event
coming soon!!!!

10/09/2015

ITANGAZO RY'INGENZI KANDI RYIHUTIRWA KUBIJYANYE NO KWIYANDIKISHA MURI UR:
Urgent Notice to All Students Regarding Support for Online Registration
The Management of the University of Rwanda (UR) requests all students who are unable to register online, to approach the Campuses where their programmes are offered, for assistance. They are required to present proof of payment of the required fees in order to be registered.Students should note the following;
The MIS system does not allow students with retake modules to register online. Such students have to physically go to their respective campuses for support,
Students need to first pay all the required fees before they attempt to do registration. All payment must be made on the College Bank accounts using the student number generated from the system. Students who paid using old registration numbers or their names have to approach the finance office for correction.
Registration process will go on during the Induction Week starting from 14th September, 2015,
This notice was issued on 10th September , 2015

19/04/2015

imbeho iri busogo urayivugaho iki ra?

02/10/2014

narinkumbuye busogo kabisa

19/09/2014

abana bo muri level 1 ko mutigaragaza ntimukenewe kwakirwa?

23/08/2014

ark c koko agashahara ngo karaje none ngo hasigaye williams?

17/02/2014

dore zimwe muri comment nsanze ku umuseke.com ivuga kuri miss CAVM

Matsiko Friday says:
17/02/2014 at 2:23 pm

Erega abeza b’ukuri bagira isoni za gikobwa;buriya aba nibo baba babitinyutse!
Ariko u*i kwemeza abantu ngo “Njye nimundebe ndi mwiza”Ahaaaa!!!
Subiza »
teens says:
17/02/2014 at 2:18 pm

imana irihangana umucecuru nka Brenda ngo 18ans??? ntibyumvikana ndabarahiye ntimwongere kuvuga miss CAVM muvuge MISS gollila niryo ribakwiriye
Subiza »

kibaya says:
17/02/2014 at 4:04 pm

none se ko yize neza urabona afite ingahe kuri wowe
Subiza »

Hamza says:
17/02/2014 at 12:43 pm

Ariko abakobwa bajya muri aya marushanwa wagirango babanza kwinanura..Mundebere aba bose uretse Sharon na Denyse abandi wagirango bariyiriza kabisa..Bravo Umuseke muduha inkuru zikenewe kabisa..
Subiza »
Coucou says:
17/02/2014 at 12:40 pm

Valantin uzamubwire ko abeza bikorera muri za bank abandi bakiri muri Kaminuza….Ntibashobora kwirirwa bahiga amakuru mu byaro no mu baturage..Icyo nakundiye izi nkumi z**i kwifotoza neza kabisa.Uyu witwa Lys ndabona ari afite umubiri mwiza w’umunyafrika kabisa. Diane we wagirango ni umwarabu.Sharon ndabona afite ka smile kimwe na Louise.Ndumva mfite amatsiko yo kumenya uzatsinda.
Subiza »
Valantin says:
17/02/2014 at 12:36 pm

Mrs Neema ntacyabaye da.
Umu Japan yarambajije muri 2004 ati: Ko narinzi ko u Rwanda rugira abakobwa beza kw’isi, nigute muhitamo ababi akaba aribo bavuga amakuru kuri TV-Rwanda?
Aho ntiwasanga guhitamo miss nabyo bikorwa murwego rwa porotike.
Subiza »
Valantin says:
17/02/2014 at 12:31 pm

Mrs Neema ntacyabaye da.
Umu Japan yarambajije muri 2004 ati: Ko narinzi ko u Rwanda rugira abakobwa beza kw’isi, nigute muhitamo ababi akaba aribo bavuga amakuru kuri TV-Rwanda?
Subiza »
Domingo says:
17/02/2014 at 12:14 pm

Diane niwe mwiza abandi ntacyo nibo bazatuma aba mwiza kubaruta kuko arabanikira rwose.
Subiza »
Coucou says:
17/02/2014 at 11:58 am

Ariko abanyarwanda tu*i kujora..Pelagie shyiraho iyawe turebe nawe uko umeze. Njyewe niga hano i Busogo ariko sinagize ubutwari bwo kujyamo kuko numva ntitinyuka. Abagize ubutwari ndabashyigikiye rwose pe.Congs kuri bose uzasubiza neza azatsinde nubundi nabonye physical appearence iba ifite amanota make.
Subiza »
Rommel says:
17/02/2014 at 11:51 am

Sogokuru atarasaza niwe wavugaga ngo nta kumi yigaya…Hari undi musaza wigeze kuvuga ngo:”inyange zananiwe kanswe ibyiyone n’ibisiga…”
Subiza »
Kelia says:
17/02/2014 at 11:45 am

Ibi bintu ni byiza biba bikeneewe..Njye mbona bigira uruhare mu gushyushya amashuri makuru no gutuma abanyeshuri badahera muri za syllabus gusa.Congs kuri aba bakobwa. Bonne Chance kuri mwese.
Subiza »
ddd says:
17/02/2014 at 11:38 am

mwo kagir a Imana mwe aba bari mwabakuye he?ndumiwe koko mbuzemo n’umwe kubeshya ni icyaha
Subiza »

clacla says:
17/02/2014 at 2:17 pm

Urashaka uwo utereta? niba umubuze subiza amerwe mu isaho kabisa….lol
Subiza »
ddd says:
17/02/2014 at 4:11 pm

izo gahunda ntizirimo shwi,ubwo kuko ari byo uhise utekereza?navuze uko mbibona naho gutereta rwose ntibirimo kandi ufite uko ubibona .
Subiza »

pelagie umwiza says:
17/02/2014 at 11:15 am

Ni babi gusa mbega abakobwa uretse wenda Diane na Denise bazi kwifotoza
Subiza »

Hamza says:
17/02/2014 at 12:44 pm

Twereke ifoto yawe nawe turebe ko ubahiga!

Adresse

Musanze

Notifications

Soyez le premier à savoir et laissez-nous vous envoyer un courriel lorsque Inside cavm-busogo publie des nouvelles et des promotions. Votre adresse e-mail ne sera pas utilisée à d'autres fins, et vous pouvez vous désabonner à tout moment.

Raccourcis

Partager